Gasogi United yanganyije na Kiyovu Sports nyuma yo gusubira mu marushanwa

Gasogi United yari imaze icyumweru isheshwe ndetse ubuyobozi bwayo buvuga ko itazongera kurushanwa, yasubiye muri Shampiyona inganya na Kiyovu Sports igitego 1-1.

Uyu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, tariki 3 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Wari utegerejwe cyane kuko hari hashize icyumweru Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), atangaje ko asheshe iyi kipe ndetse itazongera gukina amarushanwa ya FERWAFA kubera “umwanda uri mu mupira w’u Rwanda.”

Umukino watangiye wihuta cyane ndetse ku munota wa 12, Tuyisenge Hakim yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Bidatinze ku munota wa 17, Niyongira Danny yishyuriye Gasogi United igitego ku mupira wavuye muri koruneri, atsindisha umutwe.

Mu minota 30, Gasogi United yakomeje kwiharira umupira no gusatira ariko Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akayibera ibamba.

Mu minota 40, Urucaca rwasatiriye cyane rushaka igitego cya kabiri ariko uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Kirongozi Richard na Muhozi Fred ntibubyare umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi kuko amakipe yose yasatiranaga ashaka igitego cya kabiri hakiri kare.

Mu minota 65, umukino watuje amakipe yombi atangira gukinira cyane mu kibuga hagati.

Umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain, yakoze impinduka, Kabanda Serge asimbura Christian Mpande, Hakim Hamiss asimbura Mugisha Rama Joseph.

Iyi kipe yateye koruneri ebyiri zikurikiranya, ku munota wa 83, Karenzi Djamaldine yateye ishoti ryiza, Umunyezamu Nzeyurwanda akuramo umupira.

Umukino warangiye amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Urucaca rwahise rufata umwanya wa munani n’amanota 24, Gasogi United iba iya 10 n’amanota 23.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukura VS yatsinze Etoile de L’Est ibitego 2-0, Bugesera FC itsindwa na Sunrise FC ibitego 2-0.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 4 Gashyantare 2024

 Muhazi United vs Amagaju FC [15:00]
 Musanze FC vs APR FC [15:00]
 Police FC vs Etincelles FC [15:00]
 Rayon Sports vs Marines FC [18:00]

Gasogi United yanganyije n’ikipe ya Kiyovu Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *