Impanga zahawe inshingano zo gutoza Misiri
Abavandimwe babiri basanzwe ari n’impanga bahawe inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu ya Misiri.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Gashyantare 2024, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA) ryatangaje ko Hossam Hassan ariwe mutoza akaba azaba ashinzwe ibya tekinike mu ikipe y’Igihugu ya Misiri akazaba yungirijwe na Ibrahim Hassan uzaba ashinzwe ibikorwa by’ikipe.
Uyu mutoza mushya wa Misiri ni umwe mu bagize uruhare mu bikombe by’Afurika bitatu mu Munani Misiri yegukanye mu bihe bitandukanye.
Misiri ishyizeho umutoza mushya nyuma y’uko uwayitozaga Rui Vitoria ukomoka muri Portugal yirukanywe ku nshingano kubera umusaruro mubi yagize mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Côte d’Ivoire.
Ikipe y’Igihugu ya Misiri yasezerewe itarenze ⅛ mu gikombe cy’Afurika nyuma yo kurwamo n’ikipe ya Congo Kinshasa kuri penaliti.
Umutoza Hossam Hassan agizwe umutoza wa gatatu wa Misiri ushyizweho mu myaka ibiri, nyuma y’uwa mu banjirije Rui Vitoria wirukanywe amaze amezi atatu, na Ehab Galal warusimbuye Carlos Queiroz.
Hassan ni we ufite ibitego byinshi mu ikipe y’Igihugu ya Misiri kandi yegukanye ibikombe bitatu bya Afurika by’ibihugu hamwe, 1986, 1998, na 2006, ndetse n’igikombe cy’ibihugu by’Abarabu mu 1992, ndetse n’igikombe cya All-Africa games mu 1987.