Umuyobozi wungirije wa RDB yitabiriye ibirori bya Grammy Awards i Los Angeles
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), Nelly Mukazayire yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles mu cyumweru gishije.
Amakuru avuga ko Nelly uretse kuba yaritabiriye ibyo birori, yanagize umwanya wo kuganira n’abategura itangwa ry’ibyo bihembo biri mu bikomeye ku Isi.
N’ibihembo byabereye mu nyubako yakira ibirori bitandukanye ya Crypto.com i Los Angeles muri Amerika, aho byari byahuruje ibyamamare bifite amazina akomeye ku Isi yaba muri filime n’abahanga mu gutunganya umuziki, abashoramari, n’abahanzi.
Umuyobozi wungirije wa RDB Nelly Mukazayire yaje kugira umwanya wo kuganira na Perezida wa Recording Academy isanzwe itegura Grammy Awards, Panos Panay n’abandi bayobozi batandukanye bafite aho bahuriye no guteza imbere inganda ndangamuco muri Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X Nelly yahishuye ko mu byo baganiriye harimo ubufatanye hagati y’Afurika na Recording Academy mu buryo bwo guteza imbere abafite impano mu guhanga udushya bityo bikazateza imbere ubukungu muri Afurika muri rusange.
Itangwa ry’ibyo bihembo ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ryasojwe umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo Tyla unaherutse gutaramira mu Rwanda ari we rukumbi wegukanye igihembo muri ibi birori, igihembo akesha indirimbo ye ‘Water’ yakunzwe bikomeye.
Ni mugihe abandi bahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi ariko bakomoka ku mugabane w’Afurika barimo Davido, Burna Boy batashye amaramasa.