Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Pologne Andrzej Duda uri mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, uri mu Rwanda  mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiye kugirana ibiganiro byihariye ibizwi mu rurimi rw’amahanga ( tête-à-tête).

Nyuma barayobora umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye, bikurikirwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Abakuru b’ibihugu bombi kandi bari baherekeje n’abafgore babo ku ruhande rw’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame na Agata Kornhauser-Duda umugore wa Perezida wa Pologne.

Amasezerano yashyizweho umukino ku mpande z’ibihugu byombi harimo ibigendanye n’inganda dore ko igihugu cya Pologne ubukungu bwacyo bushingiye ku nganda, harimo Kandi ibigendanye n’ikoranabuhanga, ubwubatsi bushingiye ku bidukikije, n’ingufu.

Perezida wa Pologne Andrzej Duda n’umugore we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, mu ruzinduko rw’akazi rushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, dore ko mu mwaka wa 2021 mu gihugu cya Pologne hafunguwe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *