Umuvugizi wa RDC yashimangiye ko icyifuzo cya Tshisekedi cyo gutera u Rwanda kidashoboka

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko icyifuzo cya Perezida wabo, Félix Tshisekedi Tshilombo, cyo gushoza intambara ku Rwanda kitashoboka.

Muyaya abajijwe n’abanyamakuru impamvu Tshisekedi atasabye inteko uruhushya rwo gushoza intambara ku Rwanda nyuma y’aho iki gisasu kiguye muri Mugunga, amusubiza ko mu nzego za RDC hari gukorwa amavugurura atatuma icyifuzo cy’uyu Mukuru w’Igihugu gishyirwa mu bikorwa.

Muyaya we abona ko bidashoboka ko Perezida Tshisekedi yashoza intambara ku Rwanda

Muyaya yagize ati “Turi mu bikorwa [bya gisirikare] ariko hari ibigenderwaho. Ntabwo intambara yatangazwa. Murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya. Perezida wa Repubulika yarabyifuje ariko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ntabwo twabikora. Icy’ingenzi cyane, ibyo ntabwo byaba muri iki gihe.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yatangaje ko ingabo z’igihugu cyabo ziri kurasa ku birindiro bya M23, zifashishije intwaro zigezweho.

Ati “Twavuga ko buri kimwe kiri gukorwa kandi turi guhiga umwanzi aho ari hose kugira ngo tugarure umutekano mu gihugu cyacu.”

Muyaya yari yatangaje ko ingabo za RDC zafashe Kirotshe ariko Umuvugizi wa M23,Willy Ngoma,abwira BBC ko nta na santimetero n’imwe mu zo bagenzura FARDC yisubije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *