Hari imvura idasanzwe mu mpera za Gashyantare – Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu bice byinshi by’igihugu hagiye kugwa imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu.

Meteo Rwanda yatanageje ko iteganyagihe ryo kuva tariki, 11 kugeza ku ya 20, Gashyantare, 2024 ryemeza ko ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 160 ari yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda kuzageza mu mpera z’uku kwezi.

Ubusanzwe kuri ubu imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu iba iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Meteo Rwanda ivuga ko iyo mvura iteganyijwemo hagati y’iminsi itatu n’iminsi irindwi .Ni ukuvuga hagati y’itariki ya 14, 15, 16, 17,18 na 19 mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo na tariki ya 14, 16 na 17 mu bindi bice.

Izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’isi iyo miyaga ikajya izamuka gake mu gice cy’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu bitewe n’imiterere ya buri hantu.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 130 na 160 ari yo nyinshi iteganyijwe mu bice byegereye Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe.

Iri hagati ya milimetero 100 na 130 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Uburengerazuba bwa Huye na Ngororero.

Indi iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Huye, Uburengerazuba bwa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Uburasirazuba bwa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Uburengerazuba bw’Akarere ka Gakenke n’Amajyaruguru y’Akarere ka Rulindo.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 niyo nke iteganyijwe mu Burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

  • Advertisement –
    Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi, Akarere ka Gicumbi, ibice bisigaye by’uturere twa Muhanga na Rulindo, Uburasirazuba bwa Ruhango, Nyanza na Gisagara, Busegera ukuyemo Amajyepfo y’uburasirazuba, Kirehe ukuyemo Uburasirazuba bwayo na Rwamagana ukuyemo Amajyaruguru y’aho, aho hose hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80.

Naho mu bice by’Uburasirazuba bwa Kirehe, Amajyaruguru ya Rwamagana, Uburengerazuba bwa Gatsibo na Kayonza hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Hateganyijwe umuyaga

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga kandi ko hari umuyaga uzajyanirana n’iyo mvura.

Umuyaga uringaniyeushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 12 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Gashyantare 2024.

Umuyaga mwinshi ushyira umuyaga mwinshi cyane ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 12 ku isegonda ,uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Musanze, Burera, Huye, Nyanza na Gisagara no mu bice bimwe bya Muhanga, Kamonyi na Gatsibo.

Undi muyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda ,uteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Kirehe, Kayonza, Gakenke, Amajyaruguru ya Nyagatare, Nyamasheke, Karongi na Kayonza.

Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umwinshi uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024, Metero Rwanda ivuga ko hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 29 mu Rwanda hose.

Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali niby’Akarere ka Bugesera, Uburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare no mu kibaya cya Bugarama niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kuko buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 29.

Mu Majyaruguru y’ Akarere ka Nyabihu naka Musanze muri Pariki y’Ibirunga niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 21.

Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo cy’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 11 na tariki 20 Gashyantare mu Rwanda.

Meteo Rwanda igira Abanyarwanda inama n’inzego bireba zo gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *