AFCON2023: Côte d’Ivoire yazamukiye ku giceri yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika

Igihugu cya Côte d’Ivoire yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika umwaka 2023, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Nigeria ibitego 2 kuri 1.

Côte d’Ivoire yazamutse mu makipe yari yatsinzwe neza, nabwo benshi babishidikanyaho dore ko mu mukino itatu yakinnye wo mu itsinda yaririmo yatsinze umwe gusa ubwo yahuraga na Mali ikayitsinda ibitego 2-0, mu mukino wakurikiye ihura na Nigeria yatsinzwe igitego 1-0, naho umukino wa gatatu ihura na Guinea Equatorial yayitsinze ibitego 4-0.

Abasaga ibihumbi 60 bari bateraniye muri sitade ya Alassane Outtara

Imbere y’imbaga y’Abafana basaga ibihumbi 60 bari bazindukiye kuri sitade yitiriwe Alassane Outtara, Perezida w’iki gihugu, ikipe ya Côte d’Ivoire yakiriye iki gikombe cy’amateka ntiyategushye abakunzi bayo dore ko n’umukino warangiye yarushije Nigeria ku buryo bugaragara.

N’ubwo Nigeria ariyo yabanje ifungura amazamu mu gice cya mbere mu munota wa 38′ itsindiwe na kapiteni wayo William Troost-Ekong ku mutwe mwiza yateye uvuye muri koreneri, ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ntiyacitse intege yakomeje guhatana igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Ekong yishimira igitego yaratsindiye Nigeria

Mu gice cya kabiri, Côte d’Ivoire n’ubundi wabonaga ko ishaka kwishyura yakomeje gushaka igitego, bigeze ku munota wa 62′ Frank Kessie yaboneje mu izamu umutwe ku mupira mwiza yarahawe n’umukinnyi ukiri muto Adingra igitego cyo kwishyura kiba kibonetse gutyo.

Adingra umukinnyi wa Côte d’Ivoire wazonze ba myugariro ba Nigeria

Nigeria wabonaga ko yarushijwe cyane cyane mu kibuga hagati yaje, kwisanga yinjijwe igitego cya kabiri nyuma y’Umupira mwiza n’ubundi watewe mu bw’ubwugarizi bwayo na Adingra hanyuma Sebastian Haller abonetse mu rushundura bikaba byari bigeze ku munota wa 81′.

Sebastian Haller usanzwe ukinira Borussia Dortmund yo mu budage niwe wahesheje igikombe cy’Afurika Côte d’Ivoire

Côte d’Ivoire yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika yaherukaga mu mwaka 2015 ikaba igize ibikombe bitatu by’amateka ibitse mu kabati kayo.

Ni umukino wa nyuma kandi wakurikiwe n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida w’igihugu cya Côte d’Ivoire Alassane Outtara n’umugore we Dominique Outtara hamwe n’Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino, Perezida wa CAF Patrice Motsepe na Arsene Wenger wigeze gutoza Arsenal akaba asigaye afite inshingano muri FIFA. 

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Outtara asuhuzanya na Perezida wa FIFA Gianni Infantino wari waje kwihera ijisho umukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika
Perezida wa Côte d’Ivoire Outtara asuhuzanya na Perezida wa CAF Patrice Motsepe

Mu iri rushanwa habayeho kandi guhemba abakinnyi bitwaye neza, barimo n’uwatsinze ibitego byinshi nk’umukinnyi wa Guinea Equatorial Emilio Nsue watsinze ibitego 5 mu mikino ine akaba yahawe igihembo cya Puma Golden Boot, ni mugihe umukinnyi wabaye uw’irushanwa muri rusange yabaye William Ekong kapiteni wa Nigeria. naho ikipe y’irushanwa yabaye Afurika y’Epfo, umuzamu mwiza aba Ronwen Williams.

Umukinnyi ukiri muto wagaragaje impano yo guconga ruhago mu irushanwa igihembo cyahawe Simon Adingra.

Naho umutoza w’irushanwa akaba yabaye Emerse Faé ukomoka muri Côte d’Ivoire akaba ariwe watozaga ikipe ya Côte d’Ivoire.

Côte d’Ivoire yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika umwaka wa 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *