IMIKINO

Perezida wa Côte d’Ivoire yahaye agahimbazamusyi gatubutse ku bakinnyi baherutse kwegukana igikombe cy’Afurika

Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire Alassane Ouattara yahaye agahimbazamusyi gatubutse abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abatoza baheruka kwegukana Igikombe cya Afurika bakiriye.

Kwishimira intsinzi kw’abakinnyi ba Cote d’Ivoire byakomeje kuri uyu wa kabiri nyuma y’aho iki gihugu cyegukanaga igikombe cy’Afurika mu karasisi kari kahuruje imbaga mu mihanda.

Nyuma yaho abakinnyi, abatoza bakiriwe n’umukuru w’igihugu, Alassane Ouattara, mu ngoro ya Perezida.

Kapiteni Axel ashyikiriza igikombe umukuru w’igihugu

Inzovu zatwaye igikombe cya Afurika mu 2023, zahawe imidari na Ouattara kandi buri wese mu bagize ikipe yahawe impano y’amafaranga.

Mu cyubahiro cy’igihugu, abayobozi b’ikipe bahawe ipeti rya Komanda, mu gihe abatoza n’abakinnyi bahawe irya Chevalier n’irya ofisiye.

Mu gahambazamusyi kahawe ikipe harimo ko buri mukinnyi wese yahawe ibihumbi 82,000 by’amadolari n’inzu yo kubamo ya $82,000.

Umutoza Emerse Fae we ku giti cye yahawe $164,000.

Cote d’Ivoire yavuye mu matsinda bigoranye, yatwaye igikombe cy’Afurika yakiriye itsinze Nigeria ibitego 2-1.

Agahimbazamusyi kahawe abakinnyi n’ikipe mu mayero:

• €150,000 ku mutoza Emerse Faé• €600,000 ku batoza bose• €76,000 buri mukinnyi kongeraho n’inzu nziza [villa].

Abakinnyi bakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu rwego rwo gushimirwa
Bahawe n’imidari yishimwe

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago