Isoko rya Kigeme ryahiye rirakongoka
Isoko ry’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka ryafashwe n’inkongi mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2024. Bivugwa ko yakomotse ku muriro w’amashanyarazi.
Iri soko ryari ryubakishije imbaho, abahacururiza bavuga ko ryatangiye gushya mu ma saa saba z’ijoro, hakaba hakekwa ko inkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi.
Abaricururizamo ubu amarira ni yose kuko ryaraye rihiye rigakongoka ntihagire icyo bakiza.
Kizimyamoto yaturutse i Nyanza ngo yabagezeho mu masaa cyenda z’ijoro ibintu byose byamaze gukongoka.
Iri soko ryibasiwe n’inkongi,nyuma y’uko muri iyi nkambi huzuye isoko rishya rigiye no kwimurirwamo abacuruzi.
Iyi nkongi yadutse batararitaha ikongora n’ibicuruzwa byose.
Isoko rya Kigeme ryacururizwagamo n’umubare munini w’Impunzi ziba mu nkambi ya Kigeme.