Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zasabye gutahuka iwabo zabyemerewe
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare yashyikirije iy’u Burundi impunzi 96, nyuma yo kwiyandikisha zisaba gutaha mu gihugu cyazo ku bushake.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo izo mpunzi zigize icyiciro cya 65 zinjiye mu Burundi zambukiye ku mupaka wa Nemba wo mu karere ka Bugesera.
75 mu batashye babaga mu nkambi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe, icyenda babaga mu mujyi wa Kigali mu gihe abandi 11 babaga mu karere ka Bugesera.
Muri 2015 ni bwo impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 70,000 zahungiye mu Rwanda, nyuma y’imvururu zadutse ubwo Pierre Nkurunziza wari Perezida wa kiriya gihugu yatangazaga go aziyamamariza kukiyobora muri manda ye ya gatatu.
Kuva mu myaka itatu ishize ababarirwa mu 30,000 ni bo bamaze gutahuka, mu gihe ababarirwa mu 40,000 bakiri mu nkambi ya Mahama.
Izi mpunzi zatahutse mu gihe hashize igihe gito umwuka wongeye kuba mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ni umwuka mubi wadutse mu mpera z’umwaka ushize ubwo Gitega yashinjaga Kigali guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo.
U Burundi kandi bushinja u Rwanda kuba rwarabubeshye rukanga kubushyikiriza abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga ko rucumbikiye.