Kenny Sol yasinye muri 1:55 AM ibarizwamo Bruce Melodie

Umuhanzi Kenny Sol uri bamaze gushinga imizi mu muziki w’u Rwanda yamaze gushyira umukono ku masezerano n’inzu ya 1:55AM ifasha abahanzi barimo Bruce Melodie.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare, nibwo Nobert Rusanganwa wamamaye nka Kenny Sol yashyize umukono w’amasezerano yo kwinjira mu mubare w’abahanzi basanzwe bafashwa n’nzu ibarizwamo Bruce Melodie na Ross Kana.

Bimenyekanye ko Kenny Sol ariwe wasinye muri iy’inzu nyamara uwavugwaga cyane yari Kevin Kade.

Kenny Sol yerekeje muri 1:55 AM isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie

Kwerekeza muri iyi nzu gusa byari byoroshye cyane kuri Kenny Sol kuko n’ubusanzwe uyu muhanzi yigeze gukorana na Bruce Melodie ubwo yazamuraga uyu muhanzi abinyujije ‘Igitangaza Lebel’ ndetse siwe wenyine kuko yafashije na Juno Kizigenza ariko kandi bakaba basanzwe ari n’inshuti.

Kenny Sol kandi yakoranye n’indirimbo nyinshi na Bruce Melodie zakunzwe cyane cyane iyo bise ‘Ikinyafu’.

Inzu ya 1:55 AM yashinzwe n’umushoramari Coach Gael yarisanzwe ibarizwamo abahanzi babiri aribo Bruce Melodie, Ross Kana hakaba hiyongereyeho Kenny Sol.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *