NEC yatangaje igihe cyo gutanga kandidatire z’abaziyamamariza kuyobora igihugu

Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yatangaje ko guhera ku ya 17 Gicurasi 2024, kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024, izatangira kwakira kandidatire z’abifuza guhatana ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ni ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024.

Yavuze ko mu minsi yavuzwe haruguru aribwo igikorwa cyo kwakira kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abifuza kuba Abadepite bizakorwa.

Kuva tariki 18 Mata 2024 kugeza 30 Gicurasi 2024, uwifuza kuziyamamaza mu matora azatangira gushaka abazabamusinyira kugira ngo yemerwe nk’umukandinda wigenga.

Amabwiriza ya NEC avuga ko kwakira abakandida bizakorerwa ku cyicaro gikuru cyayo mu minsi y’akazi, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku wa 6 Kamena 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida n’abadepite.

Urutonde ntakuka rw’abazahatana ruzashyirwa hanze ku wa 14 Kamena 2024.

Urwo rutonde ruzashyirwa ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite mu 2024 azaba ku ya 15 Nyakanga 2024.

Ni amatora akomatanyije byitezwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyari 14 Frw.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aheruka muri 2017, yasize Perezida Kagame ayatsinze ku majwi arenga 98%.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko mu matora ya 2024 azongera kwiyamamaza nk’uko yabisabwe n’Abanyarwanda.

Depite Dr Frank Habineza nawe yamaze kwemeza ko azahatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Home
NEC yatangaje igihe cyo gutanga kandidatire z’abaziyamamariza kuyobora igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *