Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigiye gufasha abaturage mu buryo bw’imibereho
Mu gikorwa giteganyijwe kuba kuri uyu wa 1 Werurwe 2024, Ingabo na Polisi by’u Rwa zigiye guhuza imbaraga mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ibi bikorwa by’amezi atatu byahujwe n’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ni ibikorwa izi nzego z’umutekano zatangaje ko zi zibanda ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Ibikorwa nk’ibi by’ubugiraneza bisanzwe bikorwa n’izi nzego z’umutekano, aho biri no mu mategeko agenga izi nzego.
Uretse kuba ingabo z’u Rwanda zizwiho gucunga umutekano w’abaturage, harimo no kuba harimo abahanga mu by’ubuvuzi bujyane no kuvura amaso.
Ni mugihe inzego za Polisi y’u Rwanda zisanzwe zitanga ubufasha mu kubakira abaturage batishoboye.
Ibikorwa by’uyu mwaka biteganyijwe kubera mu gihugu hose, mugihe cy’amezi atatu.
Inzego z’umutekano zishimira cyane uruhare mu bufatanye rw’umuturage mu kubungabunga umutekano muri rusange.