Barcelone yakuye Dani Alves ku rutonde rw’abanyabigwi bayikiniye azira gufata ku ngufu

Ikipe ya Barcelone ibarizwa muri shampiyona yo muri espagne yakuyeho uwahoze ari umukinnyi wayo Dani Alves ku rutonde rw’abanyabigwi bayikiniye kubera ibyo yashinjwe byo gufata ku ngufu.

Uyu myugariro ukomoka muri Brezil, Dani Alves aherutse gukatirwa imyaka ine n’igice mu cyumweru gishize nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu yakoreye mu bwiherero bw’akabyiniro i Barcelona.

N’ubwo Alves yakiniye cyane muri Barcelona, aho yakusanyije ibikombe 23 mu buryo butangaje, iyi kipe yafashe ingamba zo kwitandukanya n’umukinnyi bitewe nibyo yakoze biteye isoni.

Barcelona yitandukanyije na Dani Alves kubera ibyo yashinjwe byo gufata ku ngufu

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’ibihangange by’abanyabigwi bemewe bagizwe n’abakinnyi 102 banyuze mu ikipe ya Barcelona, ntihazongera kugaragaraho Dani Alves nyuma y’ibyo yakoze byamugejeje no gukatirwa.

Alves arimo guhura no gutamazwa bikomeye aho avuka mu Mujyi wa Juazeiro, uherereye muri Brezile mu ntara ya Bahia.

Abatuye muri Bahia basabye ko hakurwaho ikibumbano cy’umunyabigwi cyari cyubakiwe Alves, kuri ubu cyamaze kwangizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *