Arenga miliyoni 200 Frw niyo azajya ahabwa umwimukira w’Umwongereza uzoherezwa mu Rwanda

Ikigo kigenzura amafaranga ya leta y’Ubwongereza ikoresha cyahishuye ko Ubwongereza buzariha u Rwanda nibura miliyoni 370 z’amapawundi muri gahunda y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ayo angana na miliyari 603 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Icyo kigo cyanahishuye ko kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda, leta y’Ubwongereza izanaruriha amapawundi 150,000 (miliyoni 244Frw) mu gihe cy’imyaka itanu.

Ishyaka Labour, rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko iyi mibare mishya yo muri iyo raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari (National Audit Office, NAO) ari “igisebo ku gihugu”.

Ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagize iti: “Kudakora ikintu na kimwe ntibyabura kugira ibiguzi [ingaruka] bikomeye.”

Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati: “Keretse tugize icyo dukora, [naho ubundi] ikiguzi cyo gucumbikira abasaba ubuhungiro cyitezwe kugera kuri miliyari 11 z’amapawundi buri mwaka bitarenze mu 2026.

“Ubwimukira bunyuranyije n’amategeko bupfiramo abantu ndetse bugatuma hakomeza kubaho ubucuruzi bw’abantu, kandi kubera iyo mpamvu birakwiye ko dushyira amafaranga mu bisubizo byo kumena uru ruhererekane rutarambye.”

Raporo y’ikigo NAO isohotse nyuma yuko abadepite bari bamaze igihe basaba ko habaho umucyo kurushaho ku mafaranga iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro izatwara.

Bijyanye n’iyo gahunda y’imyaka itanu, Ubwongereza bwashobora kohereza mu Rwanda abantu bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Intego y’iyi gahunda ni uguca intege abantu bambuka umuhora wa English Channel bari mu mato (ubwato) mato – ikintu Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yagize kimwe mu byihutirwa by’ingenzi ku butegetsi bwe.

Ariko iyo gahunda yadindijwe n’ibirego byo mu nkiko ndetse nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko ifite intego ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizaba zahagurutse zerekeza mu Rwanda bitarenze mu ntangiriro y’impeshyi y’uyu mwaka.

ihishura igisebo ku gihugu abo mu ishyaka [riri ku butegetsi] rya Conservative bamaze igihe bagerageza guhisha.

“Isesengura ryayo riteye ubwoba rigaragaza ko ibiguzi by’iyi kinamico yananiwe ijyanye n’u Rwanda biri no hejuru cyane kurusha uko byibazwaga mbere.”

Iyi raporo yakozwe mu gusubiza ku busabe bwa komite ebyiri z’abadepite zihuriwemo n’amashyaka – ari zo komite ku mikoreshereze y’imari ya leta na komite ku bibazo by’imbere mu gihugu.

Mu Kuboza (12) mu 2023, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru cyane muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye ibaruwa abagore babiri bayobora izo komite, abahishurira bimwe mu biguzi bijyanye n’iyo gahunda, ariko bavuze ko iyo baruwa itatanze amakuru ahagije ku mafaranga amaze gutangwa kugeza ubu.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *