Umukinnyi Paul Pogba yibarutse umwana wa gatatu

Umukinnyi wo hagati wa Juventus, Paul Pogba we n’umugore, witwa Zulay Pogba bakiriye umwana wabo wa gatatu.

Uyu mukinnyi w’icyamamare w’Ubufaransa yerekeje kuri Instagram kugira ngo asangize abakunzi be amakuru meza, ariko ntiyagaragaza igitsina cy’umwana wavutse.

Yasangije amafoto meza cyane umugore we warumaze kwibaruka akiri mu gitanda cy’ibitaro, ni mugihe uyu mugabo usanzwe ufite abana babiri papa yanditse amashimwe kuri urwo rubuga agira ati ” Al Hamdullilah. umunyamuryango mushya wa Pogba wahageze .. nishimiye cyane Umwamikazi wanjye Zulay Pogba Ndishimye cyane cyane. #Daddyofthree.”

Pogba usanzwe ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga yanyuze mu makipe menshi arimo Manchester united yo mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *