Minisitiri w’Intebe wa Haiti yagize ubwoba bwo gusubira mu gihugu cye ahitamo kujya mu mahanga

Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, yatashywe n’ubwoba aguma muri Porto Rico nyuma y’uko bigaragaye ko adashobora gusubira mu gihugu cye.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo yageze mu murwa mukuru, San Juan, ku wa Kabiri nyuma yo guhaguruka n’indege muri Leta ya New Jersey yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu minsi yashize, aho Henry yari aherereye hari hataramenyekana nyuma yo gusura Kenya nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Henry aherutse gusura igihugu cya Kenya

Urugomo muri Haiti ryiyongereye mu gihe adahari, udutsiko twitwaje intwaro tugerageza gufata ikibuga cy’indege mpuzamahanga kugira ngo tumubuze kuhagwa.

Ihuriro ry’abagizi ba nabi riybowe na Chérizier wahoze ari umupolisi, ryagabye ibitero kuri stations za polisi zitandukanye ndetse ritera gereza ebyiri nini muri Haiti rifunguza imfungwa hafi 4000 zirimo abakurikiranweho kwica Perezida Jovenel Moise.

Umuyobozi wabo, Jimmy “Barbecue” Chérizier, yasabye minisitiri w’intebe kuva ku butegetsi bitaba ibyo igihugu kikajya mu intambara y’abenegihugu ishobora kugeza no kuri jenoside.”

Kuba Henry asa nkaho yabujijwe kugera mu gihugu ayoboye ni ikimenyetso cy’ukuntu Haiti ibayeho muri iki gihe aho udutsiko tw’abagizi ba nabi dusa nk’aho ari two tugena uko igihugu kiyoborwa.

Ngo niba bitaramaze kuba, Haiti iri hafi cyane kuba igihugu kitagira ubuyobozi.

Amakuru avuga ko indege ya Ariel Henry yahatiwe kwerekeza muri Porto Rico, ku butaka bwa Amerika, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Haiti no muri Repubulika ya Dominikani.

Kuri uyu wa Kabiri, Repubulika ya Dominikani yatangaje ko ifunze ikirere cyayo na Haiti bituranye, binasangiye Ikirwa cya Hispaniola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *