Perezida Kagame yemeye guhura na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi

Biteganijwe ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, azahura na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Félix Tshisekedi, mugihe cya vuba i Luanda ahazafatirwa imyanzuro, hagamijwe gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Ni amakuru yatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Téte António aho yahamirije itangazamakuru i Luanda ko abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhura.

Minisitiri Téte ibi yabivuze ubwo hasozwaga inama yahuje Perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço na Paul Kagame, mu ruruzinduko rwe rumara amasaha make yagiriye muri icyo gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Téte António yahamirije itangazamakuru ko Perezida w’u Rwanda yemeye guhura na mugenzi we wa Kongo Felix Tshisekedi

Nk’uko Téte António abitangaza ngo João Lourenço yashyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe nk’umuhuza kugira ngo akemure ikibazo cy’umubano hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, harimo n’ikibazo kijyanye na M23.

Muri iyo nama hemejwe, bidatinze, ko Perezida Paul Kagame yemeye kubonana na Félix Tshisekedi, ku munsi bazaba barikumwe n’umuhuza.

Uku kwemeza kwa Perezida Kagame kwemera guhura na mugenzi we wa Kongo bije nyuma y’uko uruhande rwa Kongo narwo rwemeye ibiganiro by’amahoro n’uwo bafitanye ikibazo (Rwanda).

Ibi bishimangira ko aribyo bisubizo by’inama yahuje abakuru b’ibihugu byombi hagamijwe gukomeza ingufu z’abunzi mu gushaka amahoro n’ubwiyunge mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC.

Urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Luanda ruje nyuma y’ibyumweru bibiri gusa rukurikiye urwakozwe na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, wanabonanye na Perezida João Lourenço.

Nyuma y’iyo nama, hatangajwe ko Tshisekedi yemeye kuzahura na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo baganire ku kibazo cy’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bisanzwe ari n’ibituranye ku bigendanye n’imitwe yitwaje intwaro irangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yageze muri Angola

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *