Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Angola

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi kugera mu gihugu cya Angola.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame akimara kugera i Louanda yabanje kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya 4 de Fevereiro, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António, hamwe n’izindi nzego.

Nyuma yaje kwakirwa na mugenzi we wa Angola João Lourenço i Palácio da Cidade Alta mu buryo bukorerwa abanyacyubahiro.

Ni mu ruzinduko rw’umunsi umwe nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’ibiro by’umukuru w’Igihugu y’u Rwanda Village Urugwiro.

Nta bisobanuro byatanzwe kuri gahunda y’uru ruzinduko, ariko biteganijwe ko abo banyapolitiki bombi bazakemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Image
Perezida João Lourenço yakiriye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame

Urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Luanda ruje nyuma y’ibyumweru bibiri gusa rukurikiye urwakozwe na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, wanabonanye na Perezida João Lourenço.

Nyuma y’iyo nama, hatangajwe ko Tshisekedi yemeye kuzahura na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo baganire ku kibazo cy’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bisanzwe ari ibituranye bigendanye n’imitwe yitwaje intwaro irangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida João Lourenço, usanzwe ari umuhuza w’ibibazo by’umuryango w’ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe (AU) mu ntambara iri hagati y’u Rwanda na RDC, aherutse kugaragaza ko ahangayikishijwe n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa DRC.

Image
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Angola

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *