Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba BAL
Kagame yakiriye abayobozi batandukanye mu mukino w’intoki barimo naba Basketball Africa League (BAL).
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi barimo Amadou Gallo Fall, Perezida wa BAL, ndetse na Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball bari mu Rwanda.
Abandi bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuyobozi wa RDB Francis Gatare.
Amakuru avuga ko ibiganiro by’aba bayobozi n’Umukuru w’igihugu byagarutse ku bufatanye n’imyiteguro y’itegurwa ry’irushanwa Nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL) iteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka i Kigali.
Irushanwa Nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL) risanzwe ryitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona y’ibihugu byayo.
Ni irushanwa risanzwe riterwa inkunga n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.