RIB yataye muri yombi Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko wafashwe yakira ruswa
RIB yatangaje ko yataye muri yombi Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko, akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga ya bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rwabatsinze.
Ukekwaho icyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko Niyigena Patrick, yifashishije umwanya w’akazi afite muri Minisiteri y’Urubyiruko akinjira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutoranya abarushije abandi, mu irushanwa ry’Urubyiruko rwo kwihangira imirimo n’udushya ruzwi nka YouthConnekt Awards.
Yajyagamo akareba imyirondoro agatoranya amazina y’abarushanwa, ngo yarangiza akabahamagara abaka amafaranga kugira ngo bazaze ku rutonde rw’abazatsindira ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa rya YouthConnekt Awards, 2024.
Ntabwo haramenyekana umubare nyakuri w’amafaranga y’indonke yakiriye biciye muri ibi bikorwa, gusa haracyakorwa iperereza.
Icyaha gusaba no kwakira indonke kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB irashimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye kw’iterambere ry’igihugu.