Abasirikare ba Congo babaye ibigwari ku rugamba bari bahanganyemo na M23 bagejejwe imbere y’urukiko
Abasirikare bagera kuri 11 ba FARDC bitabye urukiko rwa gisirikare basomerwa ibyaha baregwa harimo kubwo kuba ikigwari bagahunga urugamba.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu taliki 22 Werurwe 2024 ubwo bumvaga mu ruhame ibyo bashinjwa birimo ko babaye ibigwari bagahunga urugamba mu mirwano yahuzaga FARDC na M23.Guhunga iyi mirwano byatumye tumwe mu duce turimo na Rwindi twigarurirwa na M23.
Aba basirikare kandi bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no gushishikariza abasirikare gukora ibinyuranye n’inshingano cyangwa zabo.”
Abasirikare bakomeye ba FARDC bayoboye imirwano na M23 barimo Gen. Chiko Tshitambwe, bahamagajwe i Kinshasa kugira ngo batange ibisobanuro ku ifatwa ry’uyu mujyi wa Rwindi.
Gufatwa kw’agace ka Rwindi nta mirwano ibaye, kwasize ibibazo, mu gihe aha hasanzwe hari ikigo cya gisirikare gikomeye cy’ingabo za leta ya Congo. Ikindi kandi n’uko hari ikibuga cy’Indege.