Israel Mbonyi yongerewe mu bazataramira abazitabira igitaramo cya Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’

Umuramyi Israel Mbonyi yiyongereye mu bandi baramyi bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena tariki 31 Werurwe 2024.

Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe [Shyigikira Bibiliya].

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda umaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura mu Rwanda kubera igiciro cyayo gikomeje gutumbagira. Umuvugizi Mukuru wa BSR, Karidinali Antoine Kambanda, ni we wafunguye ubu bukangurambaga mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Israel Mbonyi aje yiyongera ku bandi baramyi barimo James & Daniella, Alarm Ministry, Jehovah Jireh Choir, Shalom Choir na Christus Regnant.

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba cyashyizweho mu buryo bwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika nk’uko abagiteguye babitangaje.

Amatike akaba yaramaze kugera ku isoko, aho kwinjira usabwa kuyigura unyuze ku rubuga rwa https://www.ticqet.rw/#/ no ku nsengero zinyuranye muri Kigali.

Israel Mbonyi umwe mu baramyi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, azwiho kuba umwe mu bahanzi bafite amateka mu nyubako ya Bk Arena kuko mu nshuro zose yataramiyemo ku giti cye yagiye ayuzuza.

Mbonyi kandi aherutse gukora amateka yo kuba umuhanzi Nyarwanda ugize abantu miliyoni 1 yabakurikira ibikorwa bye kuri YouTube (1 million subscribers), kubera indirimbo ze zinyura benshi.

Azifatikanya n’abandi bahanzi baramya Imana n’amakorari afite amazina akomeye twavuze haruguru mu buryo bwo gufasha abemera kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration 2024.

Kwinjira mu gitaramo usabwa kugura itike ya 5000Frw mu myanya isanzwe, imyanya yiswe ‘Premium’ 10000Frw, VIP iragura 15000Frw, VVIP yashyizwe 20000Frw, n’ameza ya VVIP yahawe agaciro ka 35000Frw.

Israel Mbonyi azatarmira abazitabira igitaramo cya ‘Ewangelia Easter Celebration’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *