Amavubi yongeye gushimisha Abanyarwanda itsinda Madagascar yari mu rugo mu mukino wa gicuti-AMAFOTO
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatsinze ikipe y’igihugu ya Madagascar mu mukino wa gicuti.
Madagascar yari mu rugo yatunguwe no gutsindwa n’ikipe y’u Rwanda muri sitade Barea Mahamasina yaririmo abafana bayo, aho ku munota wa 27 w’umukino gusa yaritsinzwe icya mbere mu mupira mwiza waturutse kuri myugariro Emmanuel Mangwende ugasanga Mugisha Gilbert ahagaze neza nawe agaca murihumye ba myugariro ba Madagascar agatsinda igitego cya mbere cy’ikipe ya Amavubi.
U Rwanda wabonaga ko rudashaka gukora ikosa ryo kwinjizwa igitego, yakomeje kugarira kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye bayoboye n’igitego 1-0 bwa Madagascar.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagarutse mu kibuga igerageza guhahana neza mu kibuga ishaka ikindi gitego ariko yirinda ko yakwinjizwa, ku munota wa 80’ rutahizamu Biramahire Abeddy wari winjiye mu kibuga yabaye nk’uhindura ibintu kugeza ubwo ku munota wa 90’ w’umukino yagaruye umupira hagati mu kibuga ugasanga Bizimana Djihad aturira ishoti rikomeye umunyezamu wa Madagascar ntiyamenya uko umupira wamunyuzeho, umukino urangira ikipe y’igihugu Amavubi yegukanye intsinzi n’ibitego 2-0.
Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti muri Madagascar mu rwego rwo gukomeza gutyaza ikipe mu kwitegura amarushanwa ari imbere harimo nayo gukomeza gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 mu kwezi kwa Kamena.
U Rwanda rukaba ruyoboye itsinda C ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo, Benin, Zimbabwe na Lesotho.
Hari kandi amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’umwaka utaha 2025 mbere yuko umwaka urangira.
Umukino wa mbere wa gicuti Amavubi yakiniye muri Madagascar, ihura na Botswana byarangiye inganyije 0-0.
Umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler yari yahisemo gukinisha abakinnyi 11 aribo:
Umunyezamu: Wenssens Maxime Kali Nathan
Myugariro: Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina
Abakina hagati: Bizimana Djihad, Rubanguka Steve, Muhire Kevin
Abasatira izamu: Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Sahabo Hakim.