Umunya-Brazil Vinicius Jr arahabwa igitambaro cya Kapiteni ku nshuro ya mbere

Byemejwe ko rutahizamu wa Brazil n’ikipe ya Real Madrid Vinicius Junior ari buhabwe igitambaro cya kapiteni bwa mbere mu mukino ikipe y’igihugu iri buhuremo na Espagne.

Ni umukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu mugoroba tariki 26 Werurwe 2024, kuri sitade ya Santiago Bernabeu muri Espagne.

Umukino wateguwe n’amashyirahamwe y’ibihugu byombi mu rwego rwo guhangana ry’irondaruhu rikorerwa uyu mukinnyi utaha izamu mu ikipe ya Real Madrid.

Kuri uyu wa mbere, ubwo uyu mukinnyi yari mu kiganiro n’Itangazamakuru yararize aho yasobanuraga iby’irondaruhu yakorewe muri Espagne.

Ati “Ndashaka gukina umupira gusa ariko biragoye gutera imbere.”

Vinicius Jr yasutse amarira ubwo yabazwaga ku by’irondaruhu

Vinicius yavuze ko yifuza gukina umupira agakora ibishoboka byose agafasha ikipe ye ariko ntabwo yifuza kubona abirabura babunza imitima.

Vinicius Jr akunze gukorerwa irondaruhu by’umwihariko mu gihugu cya Espagne aho akina mu ikipe ya Real Madrid.

Ni kenshi Vinicius w’imyaka 23 yagiye agaragaza agahinda yatewe n’irondaruhu yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye gusa bamwe mu bakinnyi bakinanye n’abo batakinanye bakamukomeza mu bitekerezo batangaga ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *