Diamond Platnumz yagaragaye abwiriza ijambo ry’Imana abarizwa mu idini rya Islam

Ubwo yitabiraga amateraniro ya Pasika, kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe, umuhanzi Diamond Platnumz yahawe umwanya abwiriza iby’ibutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito n’ubwo asanzwe asengera mu idini ya Islam.

Ubwo yitabiraga amateraniro ya Pasika, Diamond Platnumz yahawe umwanya abwiriza iby’ibutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito n’ubwo asanzwe asengera mu idini ya Islam.

Uyu muhanzi umaze kuba ikirangirire uretse kuba ari umuhanzi w’indirimbo z’Isi yagaragaje ko yaba n’umuvugabutumwa w’umuhanga.

Umuhanzi Diamond Platnumz arimo kubwiriza

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ayo masengesho, Diamond Platnumz yabasomeye ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana igice cya 13 kuva ku murongo wa 34 kugera ku murongo wa 35.

Ijambo rigira riti “34 Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

35 Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:34;35).

Diamond Platnumz si ubwa mbere agaragaye mu nzu y’Imana n’ubwo asanzwe abarizwa mu idini rya Islam yewe n’ubu bakaba bari no mu gisibo cya Ramadhan, dore ko mu mwaka ushize n’ubundi yagaragaye mu rusengero asengerwa n’umuvugabutumwa Clear Malisa bivugisha benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *