Papa Francis yasabye ko Intambara ya Gaza ihagarikwa

Mu butumwa yagejeje ku bihumbi 60 by’Abakristu ku munsi mukuru wa Pasika, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasabye ko Intambara imaze guhitana ubuzima bwa benshi muri Gaza yahagarikwa.

Papa Francis yasabye ko Intambara ibera muri Gaza ihagarikwa byihuse kandi ko imfungwa zifungiwe muri Israel zose zari zarajyanwe mu bunyago zirekurwa ibi aka yabigarutseho mu butumwa yagejeje abitabiriye Misa ya Pasika yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.

Ku cyumweru, Papa Francis w’imyaka 87, yongeye guhamagarira Isi yose guhagarika imirwano.

Mu ijambo rye ubwo yatangaga umugisha yagize ati “Nongeye gusaba ko Gaza yoroherezwa kubona ubufasha bw’ikiremwamuntu, kandi nkongera guhamagarira ko imfungwa zarekurwa bidatinze zafashwe ku ya 7 Ukwakira gushize ndetse no guhagarika imirwano muri ako gace.”

Yakomeje agira ati”Ni kangahe tuzabona imibabaro mu maso y’abana bacu, abana bibagiwe kumwenyura muri utwo duce tw’intambara. Mu maso yabo abana bahora batubaza: Kuki? Kubera iki izi mpfu? Kuki bashaka kubarimbura? Avuga ko intambara iteka ari amahano kandi ko ibikwiriye gutsindwa “.

Francis yamaganye icuruzwa ry’abantu kandi ko bakwiriye gusengerwa ku bafite ibibazo by’ihohoterwa, inzara n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no guhumuriza “abahohotewe mu buryo bwose”.

Aha kandi Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yanavuze ko abatuye Isi n’Abakirisitu muri rusange bahura n’ibigeragezo n’ibindi bibagusha mu byaha, bityo bagomba guhora biyambaza Kristu wazutse kuko ari we ubabarira.

Papa Francis yasabye ko Intambara ibera muri Gaza yahagarikwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *