Umujyi wa Kigali watangaje uburyo bushya bwo kwishyura Umusanzu w’Irondo hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024 abatuye mu Mujyi wa Kigali batangarijwe uburyo bushya bazajya bakoresha bishyura umusanzu w’irondo bifashishije ikoranabuhanga guhera uku kwezi.

Mu itangazo umujyi wa Kigali washyize ku rukuta rwa X (Twitter) bemeje ko ubwishyu bw’Umusanzu w’Irondo ry’Umwuga buzajya bukorera kuri telefone ngendanwa.

Bagize bati “Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024, haratangira gukoreshwa uburyo bushya mu kwishyura umusanzu w’Umutekano (Irondo ry’Umwuga) hose mu Mujyi wa Kigali.”

Bongeyeho ko kwishyura uyu musanzu ubu birakorwa gusa umuntu akoresheje telephone igendanwa, akanze *152# agakurikiza amabwiriza.

Bavuga ko Kandi inyemezabwishyu y’ubutumwa bugufi buzajya bugera ku mugenerwabikorwa bwanditseho Umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe uburyo bwakoreshwaga bamwe bishyuraga bakoresheje code za Momo Pay z’imirenge. Hari n’abakoranaga na kompanyi zitandukanye zafashaga imirenge gukusanya uyu musanzu, gusa kuri ubu Umujyi wa Kigali hose bazajya bakorana na kompanyi imwe mu buryo bumwe bw’ikoranabuhanga.

Ibi Umujyi wa Kigali ubihaye umurongo nyuma y’uko mu mpera za Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu itanze umurongo ngenderwaho ku mikorere y’Irondo harimo no kuba harongerewe agahimbazamusyi kahabwaga abakora Irondo ry’Umwuga, ndetse kuri ubu rikaba rigenzurwa n’Ubuyobozi bw’Akagari mbere ryaragenzurwaga n’Umurenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *