Perezida Kagame yakomoje ku cyatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka, umukino wa Arsenal na Man City, n’inzozi zo ku buhora igihugu

Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024, yagiranye ikiganiro na RadioTv10 na Royal FM cyagarutse ku ishusho y’Igihugu muri rusange no ku buzima bwe bwihariye.

Muri iki kiganiro Umukuru w’igihugu avuga ku byerekeye ukubohora igihugu yavuze ko nyuma ya jenoside guhuza abayikoze n’abayikorewe bitari byoroshye ariko banze korosa ibyabaye bahuza impande zombi kandi ubu biri gutanga umusaruro.

Perezida Kagame yagaragaje ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwahisemo nyuma ya Jenoside yagiye itanga umusaruro.

Ati “Nta kuntu byagerwaho (kongera kubaka igihugu) bitazanyemo na bariya bandi (abakozi Jenoside), bamwe muri bo cyangwa ababo bagize uruhare mu kubuza ubuzima Abandi. Niko igihugu cyubakwa, niko igihugu cyongera kigasubirana.”

Yongeye agira ati” Ababigizemo uruhare, abiciwe, abishe, bose bagomba kugaruka hamwe kandi birashoboka, turabibona ko bimaze kugenda bishoboka, nubwo ibibazo byose bitarakemuka kuko bitwara Imyaka myinshi.”

Perezida Kagame asobanura ko kugira ngo twubake ubuzima bw’igihugu, buri wese afite icyo asabwa “Hari abatotejewe hari abarokotse, icya mbere ni ukwiyubaka bakumva ko ntawe uzongera kubatoteza mu buzima bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’ivanguramoko u Rwanda rwanyuzemo, asanga ntacyo yigishije amahanga gikomeye, ku buryo hari henshi ukibona amakosa nk’ayo.

Yavuze ko hari aho Jenoside zihurira harimo ko muri aka karere buri myaka 30 iba, agaruka ku biri kubera muri RDC.

Ati“ Kwibuka30 ni ibintu bijyanye no kwibuka imyaka 30 ishize (…) Iyo Jenoside yatangiye kera mbere y’imyaka 30 ishize (…) Ariko hari ibintu mu karere bisa na biriya, iyo urebye abantu bicwa mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’impunzi zisaga ibihumbi 100 mu Rwanda zitotezwa kubera ko ari Abatutsi b’Abanyekongo.”

Avuga ko muri aka karere kacu iyo ngengabitekerezo ishingiye ku ivangura ry’abantu n’amoko ayo mateka baracyayafite cyane ko abakoze jenoside mu Rwanda bahungiye muri RDC akaba ariho bakomereje ingabitekerezo yayo.

Yavuze ko ingengabiterezo mbi yo kuvangura abantu itari muri Afurika gusa kuko no mu bihugu byateye imbere naho ihaba aho bavangura abantu ku ruhu n’ibindi bityo idakwiriye kumvikana ko ari iy’abantu bakennye bo muri Afurika no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame yavuze ku mukino wa Arsenal asanzwe afana na Manchester City baherutse guhura

Perezida Kagame yavuze ko nk’umufana wa Arsenal yakurikiye umukino kand icyifuzo cye yari uko nibura yatsinda igakomeza umurongo wo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ariko bikaba bitarakunze bityo ari ukureba mu yindi mikino izakurikira.

Ati “Ni byo twifuzaga [gutsinda]. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda.”

Ni umukino wa shampiyona w’umunsi wa 29 wabaga kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe, ubwo Arsenal yasuraga Manchester City ku kibuga cyayo, yayibujije kuyinjiza igitego ihagarika agahigo iyi kipe yari ifite ko kumara imikino 57 yinjiza igitego buri kipe yose iyisanze mu rugo.

Ibi byahise bituma Liverpool ibyungukiramo mu kunganya kw’aya makipe kuko yari yabanje gutsinda Brighton ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere aho irusha Arsenal amanota abiri, ikarusha Man City amanota atatu mu gihe habura imikino icyenda gusa.

Arsenal yari imaze imikino umunani yikurikiranya itsinda ariko byarangiye inaniwe Man City nubwo yarushijwe mu guhererekanya umupira. Mu mikino 8 yinjijemo ibitego 33.

Perezida Kagame yagarutse ku ngorane zo kubohora igihugu nizo yarafite

Muri iki kiganiro kirekire Perezida Kagame yanagarutseho ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’icyabagoye.

Perezida Kagame yavuze ko icyabagoye ari ukongera gukusanya ingabo Gen Rwigema amaze gupfa ndetse n’ibirimo ibikoresho by’urugamba n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko yagombaga kugaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda na mbere y’urupfu rwa Rwigema gusa amenya amakuru y’urupfu rwe ubwo yari ari mu nzira agana ku rugamba, ava muri Amerika aho yigaga.

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwaje nyuma y’uko batsinze urwo kubohora Uganda,bakiyemeza guhindura politiki yo mu Rwanda.

Ati “Twagize amahirwe yo kwinjira mu gisirikare cya Museveni, tukijyamo tuvuga ko nitugira amahirwe tukarokoka ibyo tuzashobora kumenya mu mikorere bishobora no gukoreshwa mu guhindura imibereho na politike y’ubuzima bw’igihugu cyacu.”

Ageze ku cyabagoye mu kubohora u Rwanda, yagize ati “Urugamba rujya gutangira na mbere hose nari mbifitemo uruhare, ntarajya muri ayo mashuri, hanyuma nza kujya mu mashuri, urugamba ruza gutangira ntahari, aho naje kuzira rero mvuye ku mashuri nyaciyemo hagati nasanze ibintu bitameze neza.”

“Icya mbere byahereye ku gupfa k’uwari uruyoboye, Fred Rwigema, ibyo byateye ikibazo kinini, byazanye icyuho kinini, nubundi ariko nari kuza, nateganyaga kuza ntaranamenya ko yanapfuye(Rwigema), nagombaga kugaruka, ariko aho mbimenyeye ndi mu nzira ngaruka, menya ko bigomba kuba ari ikibazo kinini. Mpageze koko nsanga byabaye ikibazo kinini, abari ku rugamba ubona baracitse intege ndetse abandi baratatanye.Urebye kongera guhuriza abantu hamwe ni byo byagoranye cyane”

Perezida Kagame yavuze ko yagerageje kongera gusubiza ibintu mu buryo ndetse n’abandi banyarwanda babigira ibyabo urugamba rurakomeza kandi rurangira neza.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko urugamba rwo kubohora Uganda harimo abanyarwanda babiri barimo we na Gen Rwigema ndetse yongeraho ko bari abantu basaga 40.

Ati “Dutangiza urugamba rwo kubohora Uganda twari muri mirongo ine n’abandi, barimo 27 bari bafite intwaro. Nari muri abo bari bafite intwaro…. Abanyarwanda bari Fred Rwigema wari unankuriye, abandi barimo ba Dodo baje nyuma.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *