RIB yerekanye abiyitaga abapfumu babaringa bakarya utw’abandi
RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho kwiyita abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda, bababeshya ko bagarura ibyabo byibwe cyangwa ko babakiza indwara zananiranye.
Aba bavugaga ko ari Abavuzi gakondo barimo umunyamahanga bemezaa ko bakoresha imbaraga z’ubupfumu mu kugaruza ibyibwe, gukiza indwara no gutanga ubukire bakarya abantu amafaranga.
RIB yagaragaje n’ibikoresho bifashishaga muri ubu butekamutwe birimo, inzoka, akanyamasyo, impu z’Inyamaswa, amahembe, ibimene by’ibicuma ibyungo n’urujyo, ndetse n’amafu bitaga imiti, iboneraho umwanya mwiza wo gutanga no kuburira abantu uburyo bwo kwirinda ubu bwambuzi bushukana.
Aba bakurikiranweho ibyaha bitandatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshwejwe uburiganya.
RIB itangaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2021, yakiriye dosiye nk’izi zigera kuri 117, zirimo abakekwaho ibyaha barenga 200.