Niger yahagaritswe mu bikorwa byose by’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Nyuma y’uko abasirikare bafashe ubutegetsi bw’igihugu cya Niger, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, (AU) wafashe umwanzuro wo guhagarika iki gihugu mu bikorwa byayo byose.

Afurika Yunze Ubumwe, n’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi byahamagariye ibihugu byose bigize iyo miryango kutagira igikorwa na kimwe bikora kigamije kwemera ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger.

Afurika Yunze Ubumwe isaba abasirikare kurekura Perezida Mohamed Bazoum bahiritse.

Kugeza ubu Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa, ECOWAS umaze igihe utangaje ko ushobora gukoresha ingufu za gisirikare gusubizaho Perezida wahiritswe.

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger baherutse gutangaza ko bazatanga ubutegetsi nyuma y’imyaka itatu bamaze guhindura umurongo wa politiki w’icyo gihugu.

N’ibintu umuryango wa ECOWAS wamaganye ibyo uvuga ko bidashoboka.

Kugeza ubu ibihugu nka Burkina Faso, Mali na Algeria ndetse na Guinea byamaze gutangaza ko bidashyigikiye ko Ecowas ishoza intambara muri Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *