Taiwan: Habaye umutingito udasanzwe waguyemo abantu abandi benshi bagakomereka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 03 Mata, umutingito udasanzwe wibasiye igihugu cya Taiwan, aho bimaze kumenyekana ko wahitanye abantu bane, naho abasaga 711 bakomeretse mu gihe inyubako nini zirenga 26 zimaze guhirima.
Ni umutingito ukomeye ubayeho muri icyo gihugu mu myaka 25 ishize, kuko uri ku gipimo cya Magnitude 7,2.
Guverinoma ya Taiwan yavuze ko abantu bane bapfiriye mu gace k’imisozi miremire, gatuwe cyane mu burasirazuba bwa Hualien hafi y’aho umutangito watangiriye, 711 barakomereka.
Ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryavuze ko abantu 77 bakiri munsi y’inyubako zasenyutse muri Hualien.
Televiziyo zo muri Tayiwani zerekanye amashusho y’inyubako zaguye biteye ubwoba muri Hualien, aho uyu mutingito wibasiye cyane, ahagana saa mbiri za mu gitondo (00:00GMT) ubwo abantu bari bagiye ku kazi no ku ishuri.
Video zerekana abatabazi bakoresha urwego kugira ngo bafashe abantu kugera hanze banyuze mu madirishya.
Ibiro bya perezida byavuze ko perezida watowe,Lai Ching-te, uzatangira imirimo mu kwezi gutaha, arasura Hualien kuri uyu wa gatatu.
Iki gihugu n’ibituranyi byacyo birimo u Buyapani na Philippines, byari biherutse kuburirwa ko bishobora kuzibasirwa na Tsunami.