Kigali: Murugo rw’umuturage habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rugo rw’umuntu mu murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali habonetse imibiri 21 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mibiri yabonetse nyuma y’uko hari umuhanda urimo gukorwa mu Mudugudu w’Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Terero mu karere ka Nyargenge.

Ni imibiri yabonetse ubwo imashini ya Company Stecol Corporation yakoraga uwo muhanda ikagera ahari iyo mibiri aho yariri mu cyobo kiri mu rugo rw’uwitwa Abayisenga Anicet witabye Imana.

Aya makuru yamenyekanye ku itariki 30 Werurwe 2024 ari bwo habonetse umubiri umwe mu gitaka bakuye hafi y’urwo rugo.

Ubwo bajyaga kumena iri taka mu Kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega bafunguwe no kubonamo umubiri bahita batanga amakuru nk’uko byatangajwe na Ibuka.

Iyi mibiri uko ari 20 yahise ijyanwa ku biro by’Umurenge wa Muhima, naho uwo umwe wabonetse kuwa 30 Werurwe uri ku biro by’Akagari ka Kora Umurenge wa Gitega.

Inzego zitandukanye za IBUKA n’iz’umurenge wa Muhima, zasabye ko amakuru akomeza gushakishwa kugirango abazi amazina y’abajugunywe muri icyo cyobo abe yamenyekana.

Iyi mibiri , ibonetse mu gihe habura iminsi micye ngo u Rwanda rwinjire mu Cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gitangizwa taliki 7 Mata buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *