Menya abashyitsi bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bashyitsi bakomeye barimo n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu byabo bamaze kugera i Kigali mu kwitabira umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mata 2024, i Kigali hatangiye kugera abashyitsi barimo abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu muhango uteganyijwe gutangira kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024. .
Hari kandi n’abaje mu ruzinduko rw’akazi aho bamwe bagiye banasura n’ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu byubatswe.
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 biratangizwa kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, mu bikorwa byo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jensoside yabaye mu 1994. Aho ibikorwa byo ku rwego rw’Igihugu bizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aharuhukiye imibiri 250.000 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahazashyirwa indabo n’abanyacyubahiro bitabiriye banunamire abaharuhukiye ndetse hazacanwe n’urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.
Mu bakuru b’ibihugu ku ikubitiro mu bitabiriye Kwibuka30, harimo Umukuru w’igihugu cya Czech Petr Pavel waje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka.
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina n’umugore we Mialy Rajoelina nabo bari mu Rwanda mu Kwibuka30.
Lauriane Doumbouya umugore wa Perezida wa Guinea Général Mamadi Doumbouya nawe ari kubarizwa i Kigali aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka30.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali warikumwe n’umugore we bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, aho baje mu ruzinduko rw’akazi no kwitabira ibikorwa byo Kwibuka30.
Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi aho yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun nawe ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi no kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, nawe yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ari mu Rwanda aho yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka30.
Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, nawe yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka30.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mutuku Mathuki, ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka30.
Ambasaderi wa Singapore Jaspal Singh yaje mu Rwanda, aho yaje mu bikorwa byo Kwibuka30.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay nawe yaje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka30.
Hari kandi Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, uri i Kigali nawe witabiriye Kwibuka30.
Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, nawe yageze i mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka30.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe, Uwigeze kuba Perezida wa Amerika, Bill Clinton woherejwe nk’intumwa ya Joe Biden Perezida wa Amerika uriho kuri ubu nawe yageze i Kigali, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka30.
Biteganyijwe ko kandi kuri uyu mugoroba Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa nawe agera i Kigali mu kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.