Kwibuka30: Icyumweru cy’icyunamo cyatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, nibwo hatangijwe icyumweru cy’icyunamo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

N’icyumweru cyatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, igikorwa cyakozwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, baje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Abayobozi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua; Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *