Umuhungu w’umuraperi Gillie Da Kid yishwe arashwe n’amasasu atatu

Umuhungu w’umuraperi Gillie Da Kid w’imyaka 25 yishwe arashwe n’amasasu atatu, igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye i Philadelphia.

YNG Cheese, umuhungu w’imyaka 25 w’umuraperi w’umunyamerika akaba asanzwe akora ikiganiro cya Podcast Gillie Da Kid, yishwe bamurashe amasasu atatu.

Iraswa ryabereye i Philadelphia mu ijoro ryo ku wa kane, tariki 20 Nyakanga, ku muhanda wa 5800 Mascher. Bivugwa ko abapolisi bahamagawe aho ibyo byabereye ahagana Saa Mbili z’ijoro.

Abashinzwe umutekano bemeje ko umusore w’imyaka 25 yari yarashwe isasu rimwe mu mugongo yahise ajyanwa mu bitaro. Ariko mu minota mike bahise batangaza ko yashizemo umwuka.

YNG Cheese yishwe arashwe muri Philadelphia

Abandi basore babiri barikumwe na nyakwigendera, umwe warufite imyaka 28 n’undi w’imyaka 31 nabo barashwe ku bw’amahirwe bajyanwa kwa muganga kandi ngo bameze neza.

N’ubwo Polisi yari itarangaza umwirondoro w’uyu musore wapfuye. Icyakora, amakuru aturuka mu muryango yemejwe bikanatangazwa na NBC10 ko uwarashwe agapfa ari YNG Cheese, umuhungu w’umuraperi Gillie Da Kid.

Nasir Fard wamamaye nka Gillie Da Kid ni umuntu uzwi cyane mu njyana ya Philly bakomoye kuri Hip-Hop kandi akaba yari umwe mu bagize itsinda rya Hip-Hop rya Major Figgas.

Umuraperi Gillie Da Kid yapfushije umuhungu we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *