#Kwibuka30: Carlos Alós Ferrer watoje Amavubi yatanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda
Umutoza Carlos Alós Ferrer wigeze utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatanze ubutumwa bwo kwihangisha Abanyarwanda muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Carlos mu butumwa bwe yagize ati “Ndifuriza Abanyarwanda bose gukomera. Mu gihe namaze mu Rwanda, nabonye ineza y’abantu, n’urugero rwiza rw’uburyo bwo kwitwara mu bihe bikomeye nk’ibi”.
Uyu mutoza kandi yongeyeho ko mugihe yamaze mu Rwanda yakunze igihugu we n’umugore.
Ati “Njye n’umugore wanjye twakunze u Rwanda.”
Uyu munya-Espagne ufite imyaka 48, yabaye umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) mu mwaka 2022, nyuma y’amezi 16 yaje gusezera ku butoza kubera kunanirwa kujyana ikipe y’Igihugu mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire.