As Kigali yabujije APR Fc kwegukana igikombe cya Shampiyona-AMAFOTO

Ikipe y’Ingabo APR Fc yabujijwe kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka 2023-2024 nyuma yo kunganya na As Kigali ibitego 2-2.

Ikipe ya APR Fc yari yakiriwe na As Kigali mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 26 wa shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wabanje gufatirwamo umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

APR Fc yinjiye mu kibuga ibizi neza ko n’itsinda iri bwegukane igikombe cya shampiyona yari yatangaje ko izatura nyakwigendera Dr Adel wari umutoza ushinzwe kongera imbaraga abakinnyi witabye Imana aguye iwe murugo.

APR FC yagiye ku ruhuka imaze kwishyura igitego yari yatsinzwe

Ikipe ya APR Fc yananiwe gukuraho agahigo ko kudatsinda ikipe As Kigali ibintu iheruka mu mwaka 2018.

APR Fc yinjiye mu mukino ibanza gutungurwa na As Kigali kuko ku munota wa 12 gusa yaje gutsindwa n’umukinnyi wa As Kigali witwa Fiston.

Gusa APR FC nayo yaje kwinjira mu mukino ihita yishyura igitego yarimaze gutsindwa, aho yahise yishyurirwa n’umukinnyi witwa Bacca.

Igice cya mbere kitabayemo byinshi cyaje kurangira ntayindi kipe ibonye ikindi gitego.

Igice cya Kabiri cyatangiye n’ubundi ubona ko APR FC ishaka gutaha intsinzi ari nayo yari kuyiganisha ku kwegukana igikombe, gusa As Kigali nayo yakomeje kuyigora.

Ku munota wa 60’ Victor Mbaoma wa APR FC wahawe umupira mwiza na Ruboneka byarangiye ahise ayitsindira igitego cya kabiri.

APR FC wabonaga yari yizeye kwegukana igikombe yaje gutungurwa n’ubundi mu minota itanu yari yashyizweho y’inyongera, ubwo Janvier Benedata yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti ryiza yatunguye umunyezamu wa APR Fc Pavel agasanga umupira mu ishundura.

Mu gihe habura gusa imikino igera kuri ine, APR Fc iyo itsinda As Kigali yari bwegukane igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 22.

APR Fc irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 12.

Image
Fiston wa AS Kigali yishimira igitego cya mbere bari batsinze APR Fc
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *