Ibyo wamenye kuri Rujugiro Ayabatwa wabaye umuherwe wa mbere mu Rwanda witabye Imana
Umuherwe w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yapfuye ku myaka 83 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Mata 2023.
Umwe mu banyamategeko be yahamirije BBC Gahuzamiryango urupfu rwa Rujugiro, yongeraho ati: “Nta yandi makuru dufite yo gutanga muri aka kanya.”
Amakuru avuga ko yari asigaye aba i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Rujugiro yari umwe mu banyemari bakomeye b’Abanyarwanda bateye inkunga y’amafaranga izari inyeshyamba za FPR – Inkotanyi mu ntambara zarwanaga n’izari ingabo z’u Rwanda (FAR) guhera mu Kwakira (10) mu 1990, yagejeje FPR ku butegetsi muri Nyakanga (7) mu 1994.
Umuherwe Rujugiro yavukiye i Nyanza mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye igihe kinini nk’impunzi mu Burundi, ari naho yatangiriye ubucuruzi bw’itabi.
Rujugiro wihebeye ubucuruzi by’umwihariko itabi,yashinze urugana PanAfrican Tobacco Group,yahunze u Rwanda atinya gufungwa kubera ibyaha yashinjwaga birimo kunyereza imisoro n’ibindi.
Uyu yacuruje itabi mu bihugu icyenda bya Afurika birimo Burundi,Rwanda,RDC,Sudani y’Epfo,Uganda, Angola, Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria,Tanzania na UAE.
PanAfrican Tobacco Group rwaciye agahigo ko kuba uruganda rucuruza itabi ryinshi muri Afurika aho buri mwaka rwinjiza arenga miliyoni 250 y’amadolari.
Rujugiro yivugiye ubwe muri 2014 ko nyina yamusize afite imyaka 14 gusa y’amavuko,aza kwirukanwa mu ishuri ari mu mwaka wa munani mu Rwanda.
Rujugiro yabwiye Forbes Magazine ko yirukanwe mu ishuri ku myaka 16 bigizwemo uruhare n’abakoroni ndetse n’abanyamadini kubera ivanguramoko bazanye mu Rwanda.
Uyu mugabo yaje gutotezwa ahungira i Burundi afite imyaka 19.Yabayeho mu buzima bubi gusa ku bw’amahirwe i Burundi abona akazi ko gukora mu iposita yari ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi.
Akazi yagakoze neza aba inzobere hanyuma akajya ahugura abandi cyane ko yanagakuyemo kumenya Igifaransa.Yaje kumenya Icyongereza kubera gukorera mu bihugu bikivuga.
Rujugiro yatangiye kwikorera ku myaka 22 y’amavuko,biturutse mu kwizigamira hanyuma agura imodoka ya Pick up yamufashije gutwara abantu n’ibintu.
Nyuma y’imyaka 7 atwara abagenzi,yinjiye mu bucuruzi ahera ku migati,amafu atandukanye n’umunyu.
Mu 1970,Rujugiro yabonye akazi ko gucuruza itabi i Burundi arikuye muri Tanzania.Ibi byaje gutuma atangira kurikora ariko atirengagije akazi ko gutwara abantu mu mazi,gukora inzoga n’ibindi.
Rujugiro yabaye umutoni ku bw’inyungu z’ubucuruzi bw’abasirikare n’abanyapolitiki bo ku butegetsi bwa Jean Baptiste Bagaza mu 1970 na 1980, bamwitura kurinda ubucuruzi bwe no kwiharira amasoko.Ibi byamufashije gukira karahava.
Hagati ya 1996 na 2011 yashinze inganda z’itabi muri Angola, muri Uganda, muri Tanzania, muri Nigeria, muri Sudani y’epfo no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Umutungo wa Rujugiro ugizwe n’amazu, inganda, n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Muri 2010, Forbes Magazine yatangaje ko Rujugiro ariwe muherwe urusha abandi mu Rwanda n’umutungo wa miliyoni 280 y’amadolari ya US.
Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Rujugiro yari we muherwe wa mbere muri Afurika mu bakora bakanacuruza itabi.
Muri 2006,Rujugiro yashyizwe mu bajyanama ba Perezida Kagame mpuzamahanga barimo na Tony Blair.
Mu Rwanda, Rujugiro yamenyekanye cyane ku bw’inyubako ye iri rwagati mu mujyi wa Kigali yari izwi nka UTC (Union Trade Centre), iri mu za mbere ndende zahubatswe nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, Iyi nyubako UTC yafunguye imiryango mu mwaka wa 2006; ni inyubako nini ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, yabarirwaga agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.
UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yaje gutezwa cyamunara muri 2017, nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane by’imisoro yari abereyemo leta.
Hari amakuru avuga ko RRA yishyuzaga Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande yari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.