Umunyamakuru Irene Murindahabi yerekeje muri Canada

Umunyamakuru Irene Mulindahabi yamaze kugera mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada aho bivugwa ko asanze umukunzi we.

Murindahabi usanzwe ukora ibikorwa birimo Ubunyamakuru ndetse no gufasha abahanzi b’abaramyi aribo Vestina na Dorcas bivugwa ko ashobora gukomereza ubuzima bwe muri kiriya gihugu mugihe cyose hatabayeho izindi mpinduka.

Murindahabi Irene yerekeje muri Canada

Uyu munyamakuru ukorera mu gisate cy’imyidagaduro akaba afite umuyoboro wa shene ya YouTube izwi nka MIE Empire yashyize hanze ifoto yamaze kugera muri Montreal mu gihugu cya Canada, ndetse ahishuraho yamaze kugera murugo hashya.

Yanditse amagambo agira ati “Shalom! Umuhungu wo mu Gatsata yageze mu Mujyi. Canada murugo hashya.”

Amakuru ahari avuga ko Irene Murindahabi asanzwe afite umukunzi mu gihugu cya Canada ariko akaba atarakunze kumugaragaza.

Irene Murindahabi yerekeje muri Canada nyamara asize umwana w’umukobwa yibarutse mukuru akiri mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *