Ashanti yatangaje ko atwitiye umuraperi Nelly

Umuririmbyi w’Umunyamerika Ashanti yatangaje ko atwite inda ya mbere y’umuraperi Nelly nyuma y’uko aba bombi bongeye kubura urukundo rwabo kandi bakaba biteguye kurushinga.

Aba bombi bavugwa mu rukundo ni amakuru batangarije ikinyamakuru Essence.

Ashanti yabwiye iki kinyamakuru ati: “Uyu ni umwaka mushya ku buzima bwanjye ni umugisha wuzuye urukundo, ibyiringiro, no gutegereza.” 

Ati: “Ububyeyi ni ikintu ntegerezanyije amatsiko, kandi kubisangiza umuryango wanjye, n’umukunzi wanjye, ndetse hamwe n’abafana b’indahemuka, bashyigikiye cyane umwuga wanjye, ni ibintu bitangaje.”

Uyu muhanzikazi wabaye nkuwirekuye yanasangije amashusho ajyane n’ubuzima bwe bigendeye muri kompanyi ya Nelly, Proov, asigaye akorana nayo mu buryo bw’imikorere, ibigendanye no gutwitira murugo. Muri ayo mashusho kandi, Ashanti wasaga n’uwiteguye kujya ku rubyiniro yabajijwe n’umuntu igihe bigiye kumufata ngo ategereza.

Ashanti w’imyaka 43 usanzwe ari umuririmbyi akaba n’umwanditsi mu kumusubiza, yahise amubwira ati: “Ndategereza nka mezi icyenda gusa.”

Uyu azaba abaye umwana wa mbere wa Ashanti abyaranye na Nelly mugihe azaba ari uwa gatanu amaze azaba agize. Uyu muraperi w’imyaka 49 y’amavuko afite umukobwa, witwa Chanelle, n’umuhungu we Cornell Jr., kandi yareze nabandi bana ba mushiki we Jackie Donahue, Shawn na Sydney, nyuma yo gupfa azize indwara ya leukemia mu 2005.

Nelly na Ashanti mbere bakundanyeho, ariko baza kubivamo, imyaka igera kuri 11 mbere y’uko bombi baje kubihagarika muri 2013. Nyuma yaho umwaka ushize bongeye gusubirana.

Nelly ubwe mu Kwezi kwa Nzeri (9) niwe wemeje ko yongeye gusubira mu rukundo n’uwo bahoze bakundana ariwe Ashanti.

Ati “Yego nibyo twongeye gusubirana, ariko byabaye nkaho natwe bidutunguye twese, siko twabitekereza, gusa ntekereza ko twese dukorana neza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *