BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso
Ubuyobozi bw’igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n’ijwi ry’Amerika mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Amakuru avuga iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’Afurika bwahisemo guhagarika izi radio kubera gutangaza raporo igendanye no gushinja igihugu ku birebana n’ibitero by’ingabo byagabwe ku basivile mu ntambara yo kurwanya abajihadiste.
Kuri uyu wa Kane, Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, Human Rights Watch (HRW) yavuze ko abasirikare bo mu majyaruguru ya Burkina Faso yibasiwe naba jihadiste mu majyaruguru bishe byibuze abaturage 223, barimo abana 56, mu bitero bibiri byo kwihorera byabaye ku ya 25 Gashyantare.
Radio zirimo iyo mu Bwongereza no muri Amerika n’imiryango mpuzamahanga y’itangazamakuru iheruka kwibasira kuva Kapiteni Ibrahim Traore yafatira ubutegetsi mu gihugu cya Afurika y’iburengerazuba mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryo muri Nzeri 2022, akanerekana uburyo Traore yiyemeje gusenya umubano n’iburengerazuba ariko ikongera umubano n’Uburusiya.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bishinzwe itumanaho byatangaje imiyoboro ya radio zirimo BBC na VOA byahagaritswe kumvikana mu Mujyi wa Ougadougou.
Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko BBC Afurika na VOA byatangaje raporo ku mbuga zazo “ishinja ingabo za Burkina guhohotera abaturage b’abasivili”.
Ibintu iki gihugu kivuga ko ibyatangajwe nta kimenyetso kibigaragaza ko izo ngabo zabikoze.
Burkina Faso irwanya ibitero by’imitwe ifitanye isano na Al-Qaeda na Leta ya Kisilamu kuva inyeshyamba z’abajihadiste bakwinjira mu gihugu cy’igituranyi cya Mali mu 2015.
Kuva mu 2015, abantu bagera ku 20.000 biciwe muri Burkinafaso ni mugihe abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.
Irihagarikwa ry’amaradiyo abayeho mu gihe televiziyo y’Abafaransa LCI yigeze guharikwa amezi atatu yose mu Kwezi kwa Kamena.