Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n’umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y’uko yibarutse imfura yabo.

Amakuru avuga ko uyu muryango wibarutse kuwa 2 Gicurasi 2024, kandi ko byagenze neza.

Kenny Sol yibarutse imfura ye nyuma y’amezi agera kuri atanu gusa asezeranye mu mategeko n’umugore we Kunda Alliance.

Ni umuhango wo guhamiriza isezerano bakundanye wabaye tariki 5 Mutarama 2024, ukabera ku Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, mbere y’uko kuwa 4 Mutarama Kundwa Alliance ashyize amafoto hanze yishimira kuba yambitswe impeta y’urukundo.

Kuwa 6 Mutarama 2024, aba bombi basezeranye imbere y’Imana, mu birori byabereye mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu mbarwa barimo abagize umuryango n’inshuti za hafi z’umuryango.

Uku kwibaruka kwaba bombi kuje gukurikira amafoto Kenny Sol aherutse gushyira hanze agaragaza umugore we akuriwe ndetse n’indirimbo yamukoreye yise 2-1 igaragariza ko yanyuzwe n’urukundo rw’umugore we Kundwa.

Usibye ko bombi batarabishyira hanze amakuru avuga ko uyu muryango unezerewe cyane kuba wibarutse imfura y’umuhungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *