Abagore bahoze ari abazunguzayi bakaza gufashwa na ARDPE bahawe impamyabumenyi

Bamwe mu bagore basanzwe bafashwa n’Umuryango Nyarwanda ufasha leta mu bikorwa by’Iterambere no kubungabunga ibidukikije n’isuku witwa (ARDPE) bahawe impamyabumenyi y’ubudozi bakoreye mu gihe cy’amezi atandatu.

Ni mu gikorwa cyo kwishimira ibyo bagezeho cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, aho uyu muryango usanzwe ukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Rugira, Umudugudu wa Murambi, ahari n’ibikoresho aba bagore bigezweho birimo imashini bakoreshaga ubwo babaga biga umwuga w’ubudozi.

Abagore babarizwaga mu mihanda bakaba barafashijwe n’umuryango wa ARDPE

N’ubwo bitari byoroshye bamwe mu bagore bakuganiriza ku rugendo rw’abo bavuga ko barwanye bashaka guhindura amateka y’ubuzima y’ubukene babarizwagamo mbere, nyuma yo gufashwa n’umuryango wa ARDPE wabagobotse ubukene bakaba ari abo guhatana ku isoko ry’umuriro nk’abagore biyemeje kwiteza imbere. 

Muri uko kwiteza imbere kandi harimo no guhabwa icyemezo cyemeza ibyo bigiye.

Umwe muri bo witwa Niragira Claudine yavuze ko nyuma y’ubuzima bukakaye yararimo akaza kugirirwa ubuntu n’umuryango wa ARDPE kuri ubu agenda nk’abandi bagore bose bafite icyerekezo cy’ejo hazaza.

Niragire Claudine ashimira umuryango wa ARDPE wakabikje inzozi ze

Ati “Abantu bose ntibaba bafite inzozi zimwe, nkubu njyewe kuva kera ndi n’umwana indoto zanjye zari izo kuba umudozi, bivuze ngo n’ibintu najemo nkunze n’umutima wanjye wose, ariko kandi tukabihurizaho n’abagenzi banjye urebye ntaho dutandukaniye cyane, kuko nabo ubwabo iyo tuganira bakumvisha ko batigeze bifuza gupfusha ubusa amahirwe bahawe.”

Claudine avuga ko mubo batangiranye cumi na babiri (12) kuri ubu hasigaye barindwi kubera ibibazo byagiye bivuka kugeza ubwo bamwe bahise babivamo.

Ati “Twatangiye turi 12 gusa kuri ubu dusoje kwiga turi barindwi, kubera ibibazo byagiye bivuka, aho wasanga kubera bamwe muri bagenzi bacu bibaniraga n’abagabo babo byagiye bigorana cyane, kuko hari igihe umugabo wasangaga amubaza ngo abaye yagiye he dore ko yirirwa ahantu hadafite icyo hinjiza cyangwa ngo ni gute yigira mu bintu by’ubuntu.”

Claudine usanzwe ubana n’umugabo avuga ko atigeze amugora nk’abandi

Ni mugihe uyu mugore usanzwe ufite umugabo n’umwana w’imyaka itandatu ashimira cyane umuryango wa AERDP wagize ubuntu budasanzwe babifashijwemo na Perezida w’umuryango ARDPE Bwana Rwagasana Jean Baptiste ndetse na Visi Perezida wayo Eric Byukusenge wo gushakisha abagore bababaye bakabakura mu mihanda bakiyemeza kubafasha mu rwego rwo kubateza imbere, Ibintu ngo bihuzwa neza na gahunda y’icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame waharaniye ko umugore yatera imbere.

Ibi nabyo byagarutsweho n’Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kigarama, Uwimana Marie Claire wishimira intambwe bateye nk’abagore muri rusange bahawe ijambo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nyuma yo kwifuza ko babona ubufasha nk’abagore bashaka kwiteza imbere bari basanzwe babarizwa mu mihanda bityo bakaza kubona umuterankunga waje kubafasha kubakura mu bukene bakabaha ubumenyi bwo kumenya kudoda kuri ubu bakaba bagiye gutangira gukirigita ku ifaranga.

Uwimana Marie Claire (Ibumoso) arashimira umuryango wa ARDPE wayobotse abagore bari bayeho nabi

Ati “Nkanjye uhagarariye abandi mu urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi turishimira ko twesheje umuhigo twari twarifuje kuva kera, nyuma yo kubona umuterankunga wiyemeje kujya afasha abagore babayeho mu buzima bubi akabaha ubumenyi bushobora no gutuma bajya guhatana ku isoko ry’umuriro, bikaba bihuzwa neza n’intego y’umuryango wa RPF Inkotanyi wiyemeje guteza imbere umugore muri rusange.

Visi Perezida wayo Eric Byukusenge avuga ko batangiye uwo mushinga mu byukuri babona ko bitazoroha gusa gake gake nyuma yo kugeza igitekerezo ku buyobozi bw’ibanze bwaje gushyigikira icyo gitekerezo kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

Visi Perezida wa ARDPE Eric Byukusenge uvuga ko bishimiye gusoza igice cya mbere cyo gufasha abagore bari bayeho nabi

Ni ibikorwa byo gufasha abo bagore byatangiye tariki 15 Ugushyingo 2023 bitangijwe n’abagore 12 batoranyijwe mu midugugu itandukanye gusa abasoje amasomo bakaba bagera kuri barindwi nyuma y’amezi atandatu barimo kwigishwa n’umwarimu wabigize umwuga.

Ubuyobozi bwa ARDPE bushimira cyane leta y’u Rwanda idahwema guteza imbere umwari n’umutegarugori ndetse bakaba barumvise icyifuzo cyabo bakanabashyigikira mu rugendo rwabo muri rusange dore ko yabemereye n’inkunga y’ibihumbi 100 Frw na leta yo gushaka uko batangira kwiteza imbere yiyongeraho ku bihumbi 50000 by’amafaranga y’u Rwanda bemerewe n’Ubuyobozi bwa ARDPE byose kugira ngo uwo mugore wahawe ubwo bumenyi ajye kububyaza umusaruro ku hanze.

AMAFOTO:

Perezida wa ARDPE bwana Rwagasana Jean Baptiste arikumwe na Visi Perezida Eric Byukusenge
Imashini zigezweho mu kudoda ku buryo bwihuse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *