Juvénal wabaye Perezida wa Kiyovu yahuye n’akaga ubwo yari yitabiriye inteko rusange y’ikipe

Mvukiyehe Juvénal wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports akanayifasha igihe kirekire yitabiriye inteko rusange y’ikipe ahezwa hanze nubwo anasanzwe ari umunyamuryango wayo.

Uyu muyobozi w’ikipe ya Addax SC, yavuze ko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo hatagira umutemeraho itaka nkuko byagenze mu nteko ishize.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Icyari cyanzanye mu nteko rusange n’ukugira ngo batongera kuntemeraho itaka nta kindi. Ubushize bantemeyeho itaka.”

Yakomeje avuga ko yibutse ko ari umunyamuryango yiyemeza kwitabira iyi nteko rusange ngo yumve ibyo bamuvugaho ahari nibiba ngombwa atange ibisobanuro.

Mvukiyehe Juvénal yavuze ko yishyuza Kiyovu Sports asaga miliyari 1 Frw yayihaye ndetse yashakaga kwitabira Inteko Rusange Idasanzwe yayo kugira ngo arebe ko hari abongera kuvuga ko nta mafaranga yayitanzemo, ahubwo yakoreshaga ay’Umujyi wa Kigali.

Juvenal yavuze ko ababajwe cyane no kuba yangiwe kwitabira inteko rusange kandi ari umunyamuryango.

Yagize Ati” Njye ndababaye cyane nje hano nk’umunyamuryango ariko birangiye bambujije kwinjira. Mbajije impamvu bari kumpagarika, bambwira ko ngo bategereje urutonde ariko byari ukubeshya kuko urwo rutonde batanaruzanye.”

Mvukiyehe Juvénal yashimangiye ko atazongera kwitabira Inteko Rusange ya Kiyovu Sports nubwo yaba yandikiwe asabwa kuyijyamo aho yemeje ko ibya ruhago ntawe uhatiriza.

Mvukiyehe Juvenal yabaye umuyobozi wa Kiyovu Sports igihe kigera ku myaka 3 kuva muri Nzeri 2020 kugera muri 2023 ndetse akaba yarafashije iyi kipe kuba iya kabiri muri shampiyona inshuro 2 zikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *