U Rwanda rwiyemeje kudakomeza gusubiza ibihuha byibasira ubuyobozi bw’igihugu
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho muri iyi minsi hongeye kwaduka ibikorwa by’abakoresha itangazamakuru bibasira ubuyobozi bw’Igihugu n’abaturage muri rusange, bagamije inyungu za politiki, yahisemo kudakomeza gusubiza ibyo bihuha bidafite ishingiro kuko yabisobanuye kenshi mu buryo buhagije.
Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byasobanuye ko aba bantu bari kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abaturage bakoresheje ibihuha bidafite ishingiro, byongeraho ko guverinoma yabisobanuye kenshi kandi mu buryo buhagije.
Iri tangazo rivuga ko “Twahisemo kudakomeza gusubiza ibyo bihuha bidafite ishingiro kuko twabisobanuye kenshi kandi ku buryo buhagije
Abanyarwanda ntibagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”
Guverinoma yasobanuye kandi ko ibikorwa by’aba bantu bifitanye isano n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “aho umutwe wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa RDC.”
Ishingiye ku kuba Abanyarwanda bariyubakiye politiki ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo, yatangaje ko intego y’ibi bikorwa itazigera igerwaho, kandi ko inzira ya demokarasi mu Rwanda izakomeza kandi mu mahoro no mu bwisanzure.