Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byongeye kugabanuka
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1,663Frw ivuye kuri 1,764Frw mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1,652Frw ivuye kuri 1,684Frw.
Igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 101, aho cyavuye ku mafaranga 1764 kigashyirwa ku 1663 Frw.
Ni mu gihe mazutu yagabanutseho amafaranga 32, aho yavuye ku 1684 Frw igashyirwa ku 1652 Frw.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko iri hinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.
Mu itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.
Ni ibiciro bitangira gukurikizwa guhera uyu munsi tariki ya 05 Kamena, Saa tatu z’umugoroba.