Minisitiri w’Intebe wa Denmark yakubiswe n’umugabo ku manywa yihangu

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Denmark Mette Frederiksen byatangaje ko nyuma yo gusagarirwa arimo kugenda n’amaguru mu muhanda wo mu murwa mukuru Copenhagen, yaje kubabara byoroheje.

Ibi byabereye rwagati ku rubuga rwo mu murwa mukuru aho umugabo yaje amusanga maze aramuhutaza bikomeye.

Uwabikoze yatawe muri yombi.

Umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen ibi yabyise “igikorwa kibabaje, kinyuranyije n’ibintu byose twemera kandi duharanira i Burayi”.

“Minisitiri w’Intebe Mette Frederiksen yakubiswe ku wa gatanu nijoro i Kultorvet muri Copenhagen n’umugabo wahise afatwa. Ministiri w’intebe yatunguwe kandi ababazwa n’iki gikorwa,” ibi ni ibiri mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, ariko ridatanga amakuru arambuye.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi uwo mugabo kandi irimo gukora iperereza ku byabaye, yirinze kugira ibyo irenzaho.

Nta kiramenyekana ku cyateye uwo mugabo gukora ibyo.

Abatangabuhamya babiri, Marie Adrian na Anna Ravn, babwiye ikinyamakuru cyaho BT ko babonye uku gusagarira umutegetsi.

Umwe yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Umugabo yaje aturutse mu kindi kerekezo aramuhutaza bikomeye ku rutugu, bituma abandagara ku ruhande”.

Aba bagore bavuze ko nubwo “yahutajwe bikomeye” minisitiri w’intebe ataguye hasi.

Bongeyeho ko yahise yicara muri café aho hafi.

Iki gitero kibaye mu gihe kuri iki cyumweru Denmark ikora amatora yo ku rwego rw’Uburayi.

Mette Frederiksen, ukuriye ishyaka rya Social Democrats rya Denmark mbere yari yagiye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye Christel Schaldemose, nk’uko TV2 ya Denmark ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *