Hagiye kuba impinduka ku miterere y’ikirere cy’u Rwanda-Meteo
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje ko amezi atatu hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi, aho buzagera kuri dogere celcius ziri hagati ya 22 na 32.
Ukwezi kwa Kamena, Nyakanga na Kanama hategangijwe ubushyuhe buri hejuru y’ubwari busanzweho mu gihugu cy’u Rwanda.
Abanyarwanda bashishikarijwe kwitegura ibi bihe, abahinzi basabwa kwirinda iyangirika ry’umusaruro mu gihe aborozi basabwe kubika neza ubwatsi bw’amatungo no guteganya kuhira ahazakorerwa imirimo y’ubuhinzi.
Meteo Rwanda yavuze ko hateganyijwe igabanuka ry’amazi mu butaka, mu migezi n’inzuzi.
Ubushyuhe bwo hasi nibwo buteganyijwe kwiyongera cyane ugereranyije n’ubushyuhe bwo hejuru. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe muri iyi mpeshyi muri rusange buri hagati ya dogere Celsius 22 na 32, bukaba buri hejuru gato y’ikigero cy’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bwo mu gihe cy’Impeshyi.
Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe muri iyi mpeshyi buri hagati ya dogere Celsius 10 na 18 mu gihugu bukaba buri hejuru y’ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’Impeshyi. Ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’impeshyi buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 16.