Real Madrid yahinduye umuvuno ku gukina igikombe cy’Isi cy’amakipe

Nyuma y’uko bihwihwishwe ko ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne itazakina igikombe cy’Isi cy’amakipe, kuri ubu umutoza yemeje ko ntakizasibya iy’ikipe kuzakina iri rushanwa. 

Iyi kipe yanyomoje ibyari byavuzwe n’ikinyamakuru Il Giornale cyari cyatangaje ko Carlo Ancelotti yakibwiye ko batazitabira iki gikombe kubera ko amafaranga akirimo ari make ndetse ko abakinnyi badashaka kugikina kubera ubwinshi bw’imikino.

Real Madrid yagize iti: “Nta gushidikanya, tuzaba turi mu gikombe cy’isi kandi dutewe ishema no guhatana tugatwara igikombe ku bw’abafana bacu”.

Carlo Ancelotti nawe yavuze ko kiriya kinyamakuru cyavuze nabi ibyo yavuze, ati: “Mu kiganiro nagiranye na Il Giornale, amagambo yanjye yerekeye igikombe cy’Isi cy’amakipe ntabwo yasobanuwe mu buryo nashakaga.

Nta kintu na kimwe cyatuma nanga amahirwe yo gukina amarushanwa mbona ko ari amahirwe akomeye yo gukomeza kurwanira ibikombe bikomeye muri Real Madrid”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *